vistiors n'ibihugu

Wednesday 31 January 2018

Impamvu n’ uburyo wahisha nimero ya telefone yawe iri kuri facebook




Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rushishikariza abantu barukoresha ko bakwirirye kongeraho nimero za telefone zabo kugirango bongere umutekano wa konti zabo, ariko kubikora gutyo bishobora gutuma hari ibindi bibazo byavamo. Bityo tugiye kubereka uburyo ushobora guhisha nimero ya telefone yawe washyize kuri facebook ndetse n’ impamvu ukwiriye guhita ubikora.
Ese wigeze ushyira nimero yawe kuri konti yawe yo kuri facebook ? Niba igisubizo watanga kuri icyo kibazo ari Yego ; warubizi ko buri muntu burya ashobora kubona amakuru yawe akwerekeye bimworoheye aho yakwandika nimero zawe muri Google agahita ayabona ? Ashobora no

Thursday 24 August 2017

Ni gute watangiza website yawe ikajya ikwinjiriza amafaranga?

amafaranga? Muri iki kinyejana cya 21, ikoreshwa rya interineti rikomeje gutera imbere mu buryo butangaje, bityo kimwe mu bintu bishobora gufasha umuntu kwinjiza amafaranga ni ukugira website imufasha kumenyekanisha ibikorwa bye cyangwa ushobora kuyigira ikaba ariyo business mu gihe waba uyikoresha nk’ikinyamakuru gikorera kuri interineti.Hari abantu baba bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye bakesha kuba barakuye mu mashuri makuru na kaminuza; bityo bashobora kubikoresha bikabvinjiriza amafaranga. 1# Kora urubuga rugaragara neza Mu mimerere iyo ariyo yose, abantu bakunda ibintu bias neza. Bityo niba ukoze cyangwa ugakoresha urubuga rusa neza , kiba ari kimwe gituma usurwa n’abantu benshi Menya icyo wakora ngo ugire website ikunzwe Kora ubushakashatsi maze umenye impamvu ituma urubuga uru n’uru rusurwa cyane. Bimwe ukeneye kumenya ni uko kugira ngo urubuga rusurwe nanone ibishyirwaho bibigiramo uruhare. Tekereza ibijyanye no maintenance y’urubuga rwawe. 2#Ongera umubare wa serivisi utanga Kuba website yawe irebetse neza cyangwa ifite content nziza ntabwo bihagije . hari ibindi usabwa ngo urubuga rwawe rusurwe cyane. Muri ibyo bintu hari icyo bita mu cyongereza search engine optimization, submission, traffic promotion, internet marketing ndetse n’ibindi . birumvikana ko aho wakoresha urubuga ibi byose bataba babisobanukiwe. Bityo ugomba gutekereza ahantu wakoresha urwo rubuga. Njye nakurangira sosiyete ya Brain Technologiesltd Ltd yabigufashamo. 3#Koresha abakorerabushake Iyo ugitangira hari igihe uba utarabona amafaranga ahagije, bityo ushobora kwifashisha abakorerabushake. Uko ugenda ubona ubushobozi ubona gushaka abakozi bahoraho uhemba.ugomba gushaka abantu b’abafatanyabikorwa kugira ngo batume urubuga rwawe rumenyekana cyane.

Wednesday 9 August 2017

Hari imbuga zimwe zitemerera abantu gukora Text Selection-Copy-Paste. Reba uko wabihindura

Hasigaye hariho imbuga za internet nyinshi zibuza abantu kuba babasha gukora copy y’ ibintu bimwe na bimwe biba byaranditswe bigashyirwa kuri izo mbuga. Ndetse ugasanga no gukora Text Selection ukoresheje mouse cg keyboard nabyo bidakunda.
Ibi nagiye mbibona ku mbuga zitandukanye ari izandika amakuru, imbuga z’ibigo bitandukanye nka za Banki, nizindi aho usanga umuntu atemerewe kugira ikintu akorera copy.
Iyi nyandiko twabakoreye ikubiyemo inshamake yuburyo bw’ ubuhanga wakoresha kugirango ubashe kudahagarikwa nurwo rukuta ruba rwarashyizweho nabo bantu. Ariko ubundi umuntu yakwibaza impamvu, kuki imbuga za internet zimwe zishaka kubuza abantu uburenganzira bwabo bwo gukora COPY ?
Nubwo impamvu abo bantu babikora batanga ari nyinshi zituma bashyiraho ubu buryo, usanga cyane cyane batanga impamvu yuko ngo bituma harindwa umutekano wibintu biri kumbuga zabo.
Niba ushaka gukora Copy, Highlight, cg Paste kurubuga rubibuza wakurikiza imwe murizi nzira tugiye kukubwira bigacyemuka :
Inzira 1 : Gufunga JavaScript

Imbuga nyinshi zikoresha JavaScript kugirango zihagarike imikorere ya mouse. Iyo ufunze Javascript by’ agateganyo cg burundu, uzashobora gukora Copy ya Text ukoresheje mouse.
Imbuga zimwe kandi nanone mumikorere yazo usanga zishingiye kuri JavaScript, bisobanura ko nanone iyo ufunze imikorere ya JavaScript ushobora guhura n’utubazo dutandukanye mimikorere yazo cyane cyane ishingiye nko kuburyo zifunguka zisa cg zimeze. Aha bisaba kwitonda, byaba byiza mugihe umaze gukora copy y’ ibintu washakaga, wakongera ugafungura JavaScript.
  • Kubakoresha Firefox bashobora gukanda kuri F12, hanyuma ugahabwa amahitamo atandukanye muri preferences kugirango babashe gufunga JavaScript.
  • Kubakoresha Chrome bashobora gufunga JavaScript baciye muri Content settings : chrome ://settings/content
  • Kubakoresha Internet Explorer bashobora gufunga JavaScript baciye muri Internet Option > Security > Zone > Custom Level > Active Scripting
  • Kubakoresha Opera bashobora gufunga JavaScript baciye muri Opera settings : opera ://settings/
Hari nizindi porogaramu nyunganizi(Extensions) nka NoScript zishobora gukoreshwa kugirango hafungwe scripts zihagarikwe.
Innzira ya 2 : Kureba muri "Source Code"

Indi nzira iba ishoboka ni ukwinjira muri source code zikoze website uriho. Kuko ushobora kuzibona muburyo bworoshye kandi ukabasha kwemererwa gukora Copy ntagitangira cg nta mbogamizi
Kugirango winjire muri Source code biroroshye, koresha iyi nzira ya bugufi gusa : Ctrl-u mugihe wamaze gufungura aho ibyo ushaka biherereye. Iyo nzira ya bugufi ikorana na porogramu nyinshi(browsers) harimo Firefox, Chrome na Internet Explorer.
Kuberako codes ziba ari nyinshi, kugirango ubone ibyo washakaga wakoresha nanone inzira yabugufi ya Ctrl-f kugirango ugere aho biri muburyo bwihuse cyane.
Inzira ya gatatu : Gukoresha porogaramu nyunganizi(Extensions and scripts)
Iyi nzira ni nziza cyane mugihe uzaba ugeze nko kumbuga zibuza abantu gukora Right Click, text copying kuko uzabasha kubiburizamo ukabasha kubikora ntambogamizi cg gitangira.
RightToClick for Firefox : Iyi porogaramu ihagarika imikorere ya JavaScript itandukanye nko kubuza abantu gukora « right-clicks » ndetse na « text selection » kumbuga zitandukanye.
RightToCopy for Chrome nayo ikora kimwe niyo yo hejuru.
Hari izindi porogaramu nyunganizi (extensions) cyane cyane kuri izo browsers ebyiri za Firefox na Google Chrome, zifasha muri icyi gikorwa cyo gutambuka inkuta ziba zarashyizweho zo kubuza abantu gukora Copy, highlight ndetse na Paste.

Utuntu tw’ ubwenge ukwiriye kumenya kuri whatsapp

Burya hari ibintu by’ ubuhanga byinshi whatsapp igira abantu benshi badakunze kumenya. Hano twabegeranyije byinshi muribyo. Abantu bakoresha whatsapp ubu bamaze kurenga miliyari kw’ isi hose. Whatsapp yabaye nk’ isangano ry’ ibiganiro byinshi byo kuri za telefone zigendanwa. Niba ushaka kongera ubuhanga bwawe mukuyikoresha, iyi nkuru irabigufashamo.

1# Ushobora kwihitiramo abantu bemerewe kumenya amakuru yawe kuri whatsapp

Nkuko kuri konti zo muri Facebook na Instagram bishoboka, kuri whatsapp naho birashoboka ko wahitamo abantu mushobora kuganiriraho. Hari uburyo buri muri wahtsapp bugufasha kuba wahitamo kujya uganira gusa n’ abantu ufite muri telefone yawe, inshuti, cg umuryango wawe.

Kugirango ukoreshe ubu buryo, jya muri Settings->Account->Privacy, aha urabona amahitamo menshi uhabwa bitewe n’ ibyifuzo byawe cg uko ushaka gutunganya whatsapp yawe. Ushobora guhitamo kuri "Last seen" , hanyuma ugahitamo abantu bemerewe kubona amakuru y’ igihe uherukira ku murongo. Nanone ushobora guhitamo "Profile photo" kugirango uhitemo abantu bemerewe kureba ifoto yawe washyize kuri whatsapp. Ni kimwe na "status" naho ushobora guhitamo abemerewe kuyireba.

2# Soma za messages kandi uterekanye ko wazibonye(nta tumenyetso tw’ ubururu uwayohereje yabonye)

Reka tubivugeho, muby’ ukuri harubwo umuntu abona ubutumwa yandikiwe ariko akaba adashaka guhita asubiza cg nanone ukaba udashaka ko uwabwohereje amenyako wabubonye. Kugirango ubiburizemo nkuko tumaze kubisobanura, hari ukuntu wabikora bigacyemuka ; nibyo tugiye kukubwira mu gika gikurikira.
Mugihe wakiriye ubutumwa bushya ntukajye uhita ufungura porogaramu ya whatsapp. Ahubwo, fungura uburyo bwitwa "Airplane mode" kuri telefone yawe, ufungure whatsapp, hanyuma ufungure bwa butumwa. Numara kubusoma, wongere ufunge whatsapp.

3# Ushobora guhindura uko ushaka amagambo wanditse kuri whatsapp

Hashize igihe gito whatsapp itangije uburyo bwo korohereza abantu mu gihe bari kuganirira kuri whatsapp aho bashobora gukoresha Bold, Italics, na Strikethrough . Hari abantu batangiye kumenyera gukoresha ubu buryo ariko hari na benshi batarabimenya cg bibaza uko biba byagenze iyo babonye ubutumwa bwanditswe kuri whatsapp kandi inyandiko yabwo ihinduye muburyo budasanzwe.

Uko bikorwa :
  • Kugirango wandike muri italics, andika akamenyesto ka underscore ku mbande zombi z’ ijambo ushaka guhindura. urugero : _italics_
  • Gugirango wandike muri Bold, andika akamenyetso ka aterisk kumpande zombi z’ ijambo ushaka guhindura. Urugero : *bold*
  • Kugirango wandike muri strikethrough, andika akamenyetso ka tilde kumpande zombi z’ ijambo ushaka guhindura. Urugero : strikethrough

Harubwo ushobora guhura n’ ikibazo cyo kuba utabasha gufungura ibintu bimwe na bimwe kuri mudasobwa


Mbere yo kugura mudasobwa ntoya igendanwa (laptop), hari ibintu byinshi ugomba kurebaho. Ugomba gukora ubushakashatsi kugirango umenye laptop zigezweho, ndetse naho ibiciro bigeze. Ugendeye kubyo wifuza kuzayikoresha, ushobora guhita ukura kurutonde bumwe mubwoko bwa za laptop watekerezaga mbere hanyuma ukareba kuzindi zishobora gukora ibyo wifuza. Niba utekereza kuba wazagura laptop, hano ngiye kukugezaho bimwe mubyagufasha wagenderahoukagura laptop nziza ikubereye kandi ishobora gukora ibyo uyishakira.

Impamvu ibintu bimwe bijya byanga gufunguka muri mudasobwa

Harubwo ushobora guhura n’ ikibazo cyo kuba utabasha gufungura ibintu bimwe na bimwe kuri mudasobwa. Ahubwo ugahita ubona message ya : ’Access denied’. Ibi bishobora kubaho bitewe n’ impamvu nyinshi :
1. Umuntu uri kugerageza gufungura folder cyangwa file ntabifitiye uburenganzira
2. Ibintu biri gufungurwa byahinduriwe imiterere(the file may be encrypted)
3. Ibiri gufungurwa bishobora kuba biri gukoreshwa n’ abandi bantu(the file may be in use)
4. Ibiri gufungurwa bishobora kuba byangiritse(the file may be corrupt)
5. Imikorere idahwitse ya mudasobwa (the user profile may be corrupt)

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More